Ihangamurimo mu ikoranabuhanga

← Back

Thank you for your response. ✨

  1. IGITEKEREZO CY’UBUCURUZI N’AMAHIRWE YO KUBONA ICYO UCURUZA

 Igitekerezo cy’ubucuruzi buri wese aragifite.

  • Amahirwe yo kubona icyo ucuruzia aturuka ku kibazo kiriho wifuza gushakira kubona igisubizo
  • Ikibazo gihinduka igisubizo kuri buri wese  ubona icyo akora kandi cyunguka.

Igitekerezo cyiza cy’ubucuruzi kirangwa n’ibi bikurikira:

 

  • Kuba byoroshye kugihinduramo ubucuruzi nyabwo,
  • Kuba icyo ugiye ukora ugifitiye igishoro cy’ifatizo  (Ubutaka, Umurimo, amafaranga , ubumenyi bwa rwiyemezamirimo, Igihe, n’ibindi.)
  • Kuba kijyanye na politiki ya leta
  • Kuba hari icyo byungura mu imibereho n’umuco by’abantu
  • Kuba hari ikoranabuhanga rijyanye na byo
  • Kuba hari inyongeragaciro bizana (Ese ibyo uzacuruza bizarusha iki ibindi bicuruzwa bisanzwe biri ku isoko?)
  • Kuba ufite amafaranga akenewe ngo utangire, n’ibindi.
  •  Isoko riboneka (umubare w’abaguzi / abakiriya babishaka)

Ibintu bigira uruhare mu gutanga amahirwe y’ubucuruzi:

  • Kuba isoko ryabyo ririmo ryiyongera;
  • Kuba bisaba amafaranga atari menshi;
  • Kuba bifite cyerekezo cyangwa intego isobanutse;
  • Kuba byizeza inyungu ifatika;
  • Kuba bitorshye Kubyigana;
  • Kuba ari icyo umuntu yivumburiye;
  •  Kuba hari isoko ry’ibyo uzacuruza cg bitari ibisanzwe ku isoko…

Gusuzuma igitekerezo cy’ubucuruzi mbere yo kugishyira mu bikorwa

 Kwibaza ibibazo bikurikira ku byo ushaka gukora:

  • Ni bucuruzi bwemewe?
  • Ni izihe nzitizi zo kwinjiramo?
  • Ni ikihe kibazo dushaka gukemura?
  • Igicuruzwa cyanje kizagira abakiriya?
  • Isoko rihari ni rinini?
  • Ni ibihe bisabwa mu gutangira?
  • Ni gute nabivamo biramutse byanze?
  • Ni igitekerezo cyunguka?
  • Nzunguka angana iki ku gishoro (ROI)?
  1. Gukoresha isesengura rya SWOT kugirango usuzume amahirwe y’ubucuruzi
  • Imbere mu kigo cyawe:
    • Aho ufite imbaraga ni he? (Strength)
    • Aho ufite intege nke ni he ? (Weakness)
  • Inyuma y’ikigo cyawe:
    • Amahirwe ahari ni ayahe? (Opportunities)
    • Imbogamizi zihari ni izihe? (Threats)

II. IKORANABUHANGA MU BUCURUZI

  • Ni ngombwa kumenya ikoranabuhanga rigezweho no kurikoresha.
  • Ikoranabuhanga risobanura gukoresha ubumenyi, ibikoresho, tekinike, cyangwa uburyo bwihariye bwo gukemura ikibazo cyangwa bwo kugera ku ntego. Urugero: Imashini z’ibaruramari, zibara umusoro, zikanawishyuza (EBM),
  • Ibintu bisuzumwa mu guhitamo ikoranabuhanga rikwiye ni ibi bikurikira :
  • Kureba niba amafaranga bisaba atatuma uhomba,
  • Gushakisha uburyo bworoshye kurusha ubundi,
  • Gutangira gukoresha igerageza (test) ry’iryo ikoranabuhanga.

 Ku rundi ruhande kandi ritanga amahirwe y’ubucuruzi no guhanga umurimo :

– Ikoranabuhanga mu Itumanaho (ICT) ubwaryo ritanga amahirwe menshi y’akazi n’ubucuruzi.

Dore bumwe mu bucuruzi bushobora gutangira bushingiye kuri ICT :

– Gutegura imbuga za interineti ku bantu, amashyirahamwe, n’ibigo.

– Kugurisha ibikoresho bya ICT nka terefone, insinga, tableti, mudasobwa zigendanwa n’ibindi.

– Gusana ibikoresho bya ICT nka mudasobwa, na terefone zigendanwa.

Ibindi wakora….

– Gutangira ubucuruzi ku maduka  ari kuri murandasi (0nline).

– Gutangira gahunda z’amahugurwa ku bantu bashaka gukoresha mudasobwa mu bucuruzi bwabo.

– Servisi zo guhanahana amafaranga (FinTech).

– Gutanga serivisi z’irembo na Momo

– Gucunga ububiko bw’ibigo bitandukanye

– Serivisi zo kumenyekanisha imisoro,

Gutegura raporo z’imari ku bakiriya.

– Gushyiraho ibigo bitoza abantu ibijyanye n’ikoranabuhanga mu itumanaho.

 

III. ISANO IRI HAGATI Y’UBUCURUZI N’UBUKUNGU

Ubukungu: Iyiga bukungu risobanura neza uko amikoro make asaranganywa kugirango abyazwe inyungu nyinshi zishoboka (Lionel Robbins) …….Ubukungu bw’umuntu n’ubukungu bw’Igihugu

bifasha kumva:

– Uko ubukungu dukoreramo buhagaze

– Ibikorwa by’ubukungu ibyo ari byo

– Ibiciro by’ibintu: uko bishyirwaho n’uko bihindagurika

– Ikoreshwa ry’amikoro rusange

– Uko isoko rikora: Isano iri hagari y’umubare w’abashaka kugura n’iy’abashaka  kugurisha.

– Ibyiciro nyamukuru bisaranganya ubukungu: ingo z’abantu, Leta, Ubucuruzi.

– Isano iri hagati y’umusaruro, kuwukoresha, kuzigama, n’ishoramari

 BUSINESS CYCLE

 

  1. IBIKORWA UMUCURUZI AGOMBA GUKORA CYANGWA SERIVISI Z’ABAHANGA AGOMBA KWISHYURA KUGIRA NGO BABIMUKORERE
  • Kwiyandikisha mu gitabo cya Leta cy’abacuruzi (muri RDB)
  • Inyigo yo gushaka Isoko
  • Imbata y’ubucuruzi (Business Plan)
  • Kumenyakanisha no gutanga umusoro n’amahoro
  • Kwandika no gusinya amasezerano y’ubucuruzi
  • Gukusanya ibishoro (igishoro bwite, inguzanyo, inkunga)
  • Gucunga imyenda
  • (METAVA SOLUTIONS LTD YAGUFASHA MURI IBI BYOSE)
  • 1. IHITAMO HAGATI YO GUTANGIRA UBUCURUZI NO GUSHORA IMARI
Icyo tugereranya Ubucuruzi Ishora-mari
Igishoro gikenerwa Rwf5,000,000 – Rwf10,000,000+ Rwf100,000-Rwf3,000,000
Inyungu ku gishoro (ROI) 15-30% (impuzandengo) 10.5% (Urugero ni nko ku mazu)
Uruwunguko % 5%-20% Si menshi (8.5%) ariko asora make cyane
Igipimo cya risks Si nyinshi cyane Mu gihe gito ziba ari nyinshi ariko mu gihe kirekire zikagabanuka cyane
Aho igishoro kiva Kucyishakaho, kwaka inguzanyo ya Banki, kwaka inkunga Ucyishakaho ubanje kuzigama
Imikurire Bushobora kumara igihe ukabukoresha nk’ingwate Ryunguka buri mwaka, bigakomeza igihe kirekire, ukaba wazanariraga abagukomokaho.

 Ni he washora imari?

– Mu mutungo utimukanwa

– Kugura imigabane y’amasosiyete

– Gushora mu mpapuro mpeshamwenda nk’inguzanyo za leta

– Amabuye y’agaciro

– Kugura imutungo koranabuhanga: Ifaranga koranabuhanga, Cryptocurrencies n’indi mitungo nka Your Everyday Money (YEM),…

 

Similar Posts

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *